Thursday, July 30, 2026

Ubushakashatsi bugaragaje ikindi ikintu giteye ubwoba ku banywa itabi

Ntucikwe n'Iyi:

Itabi ni kimwe mu bintu bicye bigira ingaruka no ku bantu batarikoresha, nyamara nubwo biri uku hafi ya buri muntu wese ku isi azi neza ingaruka z’itabi ndetse n’ububi bwaryo.

Ubushakashatsi bugaragaza ko kunywa itabi ari bibi cyane ku mubiri kugeza naho buri segereti unyweye haricyo rivuze ku buzima bwawe. Ubushakashatsi bugaragaza ko buri segereti unyweye ku banywi b’itabi uhita utakaza byibuze iminota 11 ku buzima bwawe bwari busigaye.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Ushobora kuvuga uti iminota 11 se ivuze iki, ariko wowe yiteranye. Kugira ngo wumve neza ubwinshi bw’iyi minota nuko wabanza ukamenya ko uramutse unyweye isegereti rimwe gusa ku munsi, ugatakaza iminota 11, iyi ingana n’iminota 330 ku kwezi (amasaha 13), ingana kandi n’iminota 3960 (iminsi byibuze ibiri irengaho iminota micye) rero utakaje iminsi ibiri yo kubaho buri mwaka aba ari myinshi cyane, kandi umunywi w’itabi adashobora kunywa isegereti imwe gusa ku munsi.

WARI UZIKO, BURI SEGERETI UNYWEYE RIGABANURAHO IMINOTA 11 KU BUZIMA BWAWE?

Ubwo nawe ukube bigendanye n’amasegereti ushobora gufata buri munsi. Uretse kandi iyi minota utakaza, itabi rigira ingaruka mbi cyane ku bihaha, ryongera ibyago byo kurwara umutima, guturika imitsi imwe n’imwe yo mu bwonko (stroke) uretse ibyo kandi itabi rishobora no gutera kanseri zinyuranye harimo nka kanseri y’ibihaha.

Icyakora amakuru meza nuko, nubwo waba waranyweye itab igihe kinini, ubu uramutse uretse itabi uyu munsi hari amahirwe menshi yuko ingaruka zaryo zagushiramo mu gihe runaka bitewe nuko iyo uretse itabi umubiri utangira kugenda usana ibyangijwe na rya tabi wanyweye.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Uyu yatawe muri yombi agerageza kwiba imodoka y’umutamenwa ya gisirikare. irebere nawe…

Bajya bavuga ngo umurimo ukora ujye uwerekezaho amaboko n’umutima wawe. Uyu musore nawe rero nkekako ubu butumwa yabwumvise neza....
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -