Wednesday, September 9, 2026

Diamond Platnumz agiye kongera gutaramira i Kigali. Dore impinduka muri iki gitaramo

Ntucikwe n'Iyi:

Igitaramo kigomba guhuriza hamwe icyamamare Diamond Platinumz n’abandi bahanzi bakomeye hano mu Rwanda cyamaze guhindurirwa izina nkuko bigaragara ku byapa by’amamaza iki gitaramo ndetse no ku rubuga rugurirwaho amatike.

Mu gihe hasigaye iminsi itagera kuri 20 ngo igitaramo Friends of Amstel cyatumiwemo ikirangire Diamond kibe cyahinduriwe izina kitwa Diamond Platnumz Experience, gusa nta mpinduka zabaye ku itariki kizabera cyangwa aho kizabera.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Utembereye mu mihanda minini ya Kigali ibyapa binini byamamaza iki gitaramo byamaze guhindurwa, ibindi ntibiranasimbuzwa ndetse usuye urubuga ruri kugurirwaho amatike biragaragara ko amazina y’igitaramo yahindutse.

UBUKANGURAMBAGA BWO KURWANYA INZOGA ZITUJUJE UBUZIRANEGE N’UBUSINZI MU RUBYIRUKO INTANDARO YIZI MPINDUKA

Muri iki gihe inzego z’ubuyobozi mu gihe hose zahagurikiye ubukamburambaga zo kurwana inzoga zitujuje ubuziranege no kurwanya ubusinzi mu rubyiruko, kwitirira igitaramo nkiki inzengo cg izina risa nirikagurira abantu kunywa inzoga byaba bimeze nko kuvuguruza ubukangurambaga bwashyizwemo imbaraga mu gihugu hose.

Amakuru dukesha Inyarwanda aravuga ko nubwo Amstel ubwayo ari ikinyobwa cyemewe kandi cyujuje ubuziranenge habayeho ibiganiro mu nzego zitandukanye n’abategura iki gitaramo kugirango iri zina rihinduke.

Igitaramo Diamond Platnumz Experience kizabera muri Parking ya BK Arena, ku wa 29 Kanama 2026. Abahanzi nka Bruce Melody, Ish Kevin, Nel Ngabo, Etania ndetse na DJ Marnaud ni bamwe mu bazafatanya na Diamond Platnumz gususurutsa abanyakigali.

Diamond Plutnumz Experience izaba 29 Kanama 2026

Diamond ugiye kongera gutaramira mu Rwanda.
- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Umunyamakuru wa TV muri Misiri yakatiwe urwo gupfa

Umunyamakuru wa televiziyo wo muri Misiri, Sarah Khalifa w’imyaka 39, yakatiwe igihano cy’urupfu hamwe n’abandi bantu 11, nyuma yo...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -