Wednesday, September 9, 2026

Fally Ipupa mumazi abira nyuma yuko inkumi yiyemeje kumuteza isi…(AMAFOTO)

Ntucikwe n'Iyi:

Umugore w’Umunyekongo uba muri Australia witwa Collette yateje urujijo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira hanze ubutumwa avuga ko yigeze kugirana umubano wihariye n’umuhanzi w’icyamamare Fally Ipupa.

Collette yavuze ko we na Fally Ipupa bari bamaze igihe baziranye mu buryo bwihariye, avuga ko umubano wabo watangiye mu 2024.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Collette avuga ko Fally yamusangaga muri Australia

Mu byo yashyize kuri Instagram Story, Collette yagaragaje amashusho y’ibiganiro avuga ko yagiranaga na Fally Ipupa.

Yavuze ko iyo uyu muhanzi yajyaga muri Australia, yajyaga amubonana na we, ndetse ko umubano wabo wari umaze igihe.

Icyakora, ubu Collette avuga ko ibintu byahindutse hagati yabo ndetse ko umubano wabo ushobora kuba warangiye.

Collette umukobwa w’ikimero watingishije imbuga kurubu, aho yaje aburira Fally ipupa cq agashyira hanze amashusho ye bwite.

Impamvu nyayo yaba yaratumye batandukana ntiramenyekana, kuko kugeza ubu nta bisobanuro birambuye Collette yatanze ku cyatumye ibintu bihinduka.

Ibintu byarushijeho kuba urujijo ubwo Collette yatangaga umuburo ukomeye avuga ko niba Fally Ipupa yaba yohereje abantu kumuhutaza cyangwa kumutera ubwoba, ashobora gushyira hanze ibintu bwite avuga ko afitiye uyu muhanzi.

Collette yavuze ko afite amafoto bwite ndetse n’amashusho y’ibihe byihariye avuga ko yafashe mu gihe bari bafitanye umubano.

Ibi byatumye inkuru ikwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bibaza niba hari amakuru menshi ashobora kujya hanze mu gihe impande zombi zakomeza kutumvikana.

Fally Ipupa ntacyo aratangaza

Kugeza ubu, Fally Ipupa ntarashyira hanze igisubizo ku byo Collette yatangaje, kandi nta gihamya yigenga yemeza ibirego byose byatanzwe n’uyu mugore.

Fally Ipupa.

Ni ngombwa kandi gutandukanya ibyo Collette avuga n’ibyemejwe ku mugaragaro, kuko kugeza ubu ari we wenyine watanze iyi nkuru ku mbuga nkoranyambaga.

Ubu amaso ahanzwe kuri Fally Ipupa kugira ngo harebwe niba hari icyo azavuga kuri iyi nkuru cyangwa niba azahitamo kuyiceceka. Wibuke ko uyu muhanzi ukomeye muri RD Congo ubusanzwe yubatse ndetse afite n’abana bakuru.

Twe twibajij, Ese Fally Ipupa azagira icyo avuga kuri ibi birego, cyangwa iyi drama izarangirira kuri Instagram Story? Tanga igitekerezo cyawe

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO IYI NKUMI YASHYIZE HANZE AGARAGAZA IBIGANIRO BYE NA FALLY IPUPA

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Umunyamakuru wa TV muri Misiri yakatiwe urwo gupfa

Umunyamakuru wa televiziyo wo muri Misiri, Sarah Khalifa w’imyaka 39, yakatiwe igihano cy’urupfu hamwe n’abandi bantu 11, nyuma yo...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -