Wednesday, September 9, 2026

Qrista arimo kubaka iki kuri Instagram? Ubwiza bwe bushobora kuba igice gito cy’ibyo abantu babona

Ntucikwe n'Iyi:

Iyo umukobwa mwiza ashyize ifoto kuri Instagram yambaye neza,

hari abantu bahita babona ikintu kimwe gusa: ubwiza.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Abandi bagatangira kwibaza niba ari gushaka umukunzi ufite amafaranga, niba ari “kwiyerekana” cyangwa niba hari undi mugambi uri inyuma y’amafoto.

ariko se koko ibyo ni byo instagram y’umukobwa igomba gusobanura?

Qrista Iradukunda ni umwe mu bakobwa bakomeje kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, aho yubatse content ishingiye kuri fashion, lifestyle, style, confidence na creativity.

Iyo urebye ibyo ashyira kuri Instagram, usanga imyambaro n’uburyo yifotoza ari igice cy’ubutumwa bwe.

ni ukuvuga ngo ntabwo ari ugushyiraho ifoto gusa, ahubwo ni ukwiyubakira image abantu bashobora kumumenyeraho. kandi aha ni ho abantu benshi bashobora kuba bibeshya.

Qrista Iradukunda ni umwe mu bakobwa bakomeje kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda,
aho yubatse content ishingiye kuri fashion, lifestyle, style, confidence na creativity.

Ese umukobwa mwiza kuri Instagram ashobora kubikuramo amafaranga?

Yego. Kandi amafaranga ashobora kutava ku mafoto ubwayo.

Umuntu wubatse audience yizeye uburyo yambara, ibyo akunda n’ubuzima agaragaza ashobora gukorana n’ibirango by’imyambaro, ubwiza, cosmetics, accessories, hotels, restaurants, events n’ibindi bicuruzwa bigamije kugera ku bantu bafite uwo murongo w’ubuzima.

Iyo brand ishaka kumenyekanisha igicuruzwa, ntabwo iba ishaka umuntu uzajya avuga gusa ati “Buy this.”

Ishaka umuntu abantu bareba, bakizera

kandi bakumva afite influence ku buryo babona icyo arimo gukoresha bakagira amatsiko yo kukigerageza.

Aho ni ho content creation ihinduka business…

ariko hari ikibazo gihora kigaruka

Iyo umukobwa mwiza agaragaza amafoto ye kuri internet, hari bamwe bahita bamushyiraho ikirango kigira git:

“Arashaka abagabo bafite amafaranga.”
“Ari kwiyerekana.”
“Abo bakobwa nta kindi baba bashaka….”

Qrista Iradukunda

Ariko kuba umuntu ari mwiza, akunda kwambara neza kandi akagira confidence yo kwifotoza ntibihita bivuga ko hari umuntu ashaka cyangwa ko hari icyo amugamijeho gishingiye kubwiyandarike…

Kandi ikirushijeho kuba ingenzi: umukobwa ashobora kuba mwiza kandi ubwiza bwe bukaba igice kimwe gusa cya business ye.

Qrista ubwe yiyita kuri Instagram “Fashion & Lifestyle Creator” ndetse agashyira imbere Style, Confidence na Creativity.

Ibyo bivuze ko hari amahirwe yo kureba Instagram ye nk’ahantu ho kwerekana umuntu ari we, aho kuyireba nk’ahantu ho gushyira amafoto meza gusa.

Ikibazo nyacyo si “arimo kwifotoza iki?”

Ni iki arimo kubaka?

Kuko hagati yo kugira followers no kugira business, hari intera nini.

Umuntu ashobora kugira amafoto meza menshi ariko ntabe afite brand imwishyura.

Undi ashobora kugira audience nto ugereranyije, ariko audience ye ikaba ifite agaciro ku muburyo bwa business kuko abantu bamwumva kandi bakamwizera.

Ni yo mpamvu content creation yo mu bijyanye na fashion na lifestyle ishobora kuba umwuga nyawo , iyo umuntu ayifashe nk’ubucuruzi, atari nk’ugushyira amafoto kuri internet gusa.

Kuri Qrista rero, birashimishije kureba uko uru rugendo ruzakomeza: ese Instagram izakomeza kuba ahantu ho kwerekana style ye gusa, cyangwa izahinduka brand ishobora no kumwinjiriza amafaranga menshi?

NB: Qrista Iradukunda ntabwo yatanze amafaranga ngo iyi nkuru ikorwe. Ni umwe mu bantu twahisemo kuvugaho ku bushake bwacu, kuko twabonye ko hari byinshi biri inyuma y’amafoto ye kurusha ibyo amaso ahita abona.

Kuko rimwe na rimwe abantu bareba umukobwa mwiza kuri Instagram bakabona ubwiza gusa.

Umuntu utekereza business, we ashobora kubona brand.

Wowe Nyuma yo kureba ibyo akora kuruga rwe, Qrista umubonamo iki? kanda hano

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Umunyamakuru wa TV muri Misiri yakatiwe urwo gupfa

Umunyamakuru wa televiziyo wo muri Misiri, Sarah Khalifa w’imyaka 39, yakatiwe igihano cy’urupfu hamwe n’abandi bantu 11, nyuma yo...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -