Element asa nk’ufite gahunda irenze gukora album isanzwe.
Umuhanzi nyarwanda Element ari kwitegura gusohora album ye nshya, ndetse umwe mu bahanzi bazagaragaraho ni icyamamare cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ne-Yo.
Amakuru ahari agaragaza ko aba bahanzi bamaze kugera kure mu mushinga w’indirimbo bazahuriramo, ku buryo bisa n’aho Ne-Yo amaze kumenya neza icyo Element ashaka gukora.
Kandi niba uri gukurikira urugendo rwa Element, iyi collaboration ntikwiye kurebwa nk’indirimbo y’umuhanzi ukomeye gusa yaje kuri album y’umunyarwanda.
Hari ikintu kinini iri kuvuga.
Element asa n’ushaka gukura umuziki we mu Rwanda akawushyira ku rwego mpuzamahanga, atari mu magambo gusa ahubwo akoresheje abantu bamaze kugira umwanya kuri urwo rwego.
Burya hari umugani ugira uti: ushaka gukomera yegera abakomeye.

Hari aho ibi bitwibutsa Diamond Platnumz
Mu ntangiriro z’urugendo rwe rwo kuba umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika, Diamond Platnumz na we ntiyatinye gukorana n’amazina akomeye no kwinjira mu masoko atandukanye.
Muri urwo rugendo, yaje no gukorana na Ne-Yo, collaboration yafashije kurushaho guhuza umuziki wo muri Afurika n’abafana bari hanze yayo.
Uyu munsi, Element na we asa n’uwumva neza ko umuhanzi udashobora kwagura umuziki we wenyine.
Kugira producer ufite sound imenyekana, gukorana n’abahanzi bo hanze, kumenya abo ugomba kwegera no gukora indirimbo zishobora kurenga imbibi z’u Rwanda — ibyo byose bishobora kuba igice cya gahunda ye.

Diamond yagiriyemo ibihe byiza ry’iterambere ry’umuziki we ko yaguye umuziki we burumvikana.
Ikindi gishimishije ni uko Ne-Yo atari izina rishya muri uyu mugabane. Yamaze gukorana n’abahanzi bo muri Afurika inshuro zitandukanye, harimo na Diamond, kandi kuba ubu agiye kugaragara kuri album ya Element bishobora kongera kwerekana ko na we akomeje kugira uruhare mu guhuza umuziki wa Afurika n’uwo hanze.
Ariko ikibazo nyacyo ni kimwe:
Ese Element ashobora gukoresha aya mahirwe akayagira intangiriro y’urugendo rurerure mpuzamahanga, cyangwa iyi collaboration izarangirira ku kuba indirimbo nziza gusa?
Kuko kubona Ne-Yo kuri album yawe ni achievement.
Ariko gutuma iyo collaboration igufungurira imiryango mishya, ni ho ubuhanga nyabwo buzagaragara.
Kandi niba Element afite gahunda nk’iyi koko, birashoboka ko ibyo turi kubona ubu ari igice gito cy’ibyo arimo gutegura.



