Wednesday, September 9, 2026

Uyu mugore yagiye kwa muganga aziko arwaye igituntu batungurwa no gusanga agakingirizo mu bihaha bye.

Ntucikwe n'Iyi:

Ubusanzwe abaganga bari mu bantu babona ibintu byinshi ku isi kandi bitangaje gusa kuriyi nshuro babonye ibintu bidasanzwe bitakabaye bibaho.

Uyu mugore w’imyaka 27 yageze kwa muganga ameze nabi ndetse ari gukorora cyane, uretse ibyo yari afite umuriro mwinshi ndetse afite n’agakororwa kadashira. Ushobora kugira ngo nibwo yari agifatwa ariko uyu yari amaze amezi atandatu ameze uku ndetse yaragerageje no kwivuza igituntu ariko byaranze. Uyu yafashe umwanzuro wo kujya ku bitaro bikomeye ariko nubundi akomeza gukeka ko ari igituntu cyamurenze.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Yarashyize agera kwa muganga ndetse ako kanya biba ngombwa ko ibihaha bye babisuzuma bakoresheje imashini ifotora (scanner) abaganga bamaze gufata ibipimo byose batunguwe no gusanga akantu k’agafuka mu bihaha ariko ntibahita bamenya icyaricyo. Bakomeje gukora ubushakashatsi bwimbitse ndetse nyuma y’umwanya munini bari kwiga kuricyo kintu baje gusanga cya kintu kiri ku bihaha ari agakingirizo kahezeyo.

Hashize umwanya babaza uyu mugore uko byagenze adashaka kubisobanura n’umugabo we ariko nyuma baza kwemera ko koko hari umunsi bari bari kubonana maze agakingirizo gaherayo ariko ngo ntibakekaga ko byagera aho kajya mu bihaha.

Kugira ngo bazamenye uburwayi byafashe amezi n’amezi kubera isoni n’ikimwaro bumvaga bafite zo kuvuga ibyabaye nyakuri, gusa byatunguye abaganga ndetse n’abumvise ayo makuru baguye mu kantu.

Ibi rero bigaruka ku nama zinyuranye abaganga bajya bakunda gutanga ku mikoreshereze y’agakingirizo basaba buri wese kwitwararika ndetse no kugakoresha uko amabwiriza abitenya.

Komeza ukurikire The Newsjam, tukuzanira inkuru zidasazwe zo hirya no hino kandi z’ukuri.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Umunyamakuru wa TV muri Misiri yakatiwe urwo gupfa

Umunyamakuru wa televiziyo wo muri Misiri, Sarah Khalifa w’imyaka 39, yakatiwe igihano cy’urupfu hamwe n’abandi bantu 11, nyuma yo...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -