AKA KANYA

Menya icyo Rayon izungukira mumazezerano mashya na Airtel

Iki cyumweru kiratangirana amakuru akomeye ku bakunzi ba Rayon Sports, aho iyi kipe ikunzwe cyane mu Rwanda yaraye isinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye n’ikigo cy’itumanaho cya Airtel.

Aya masezerano ategerejweho kuzafasha Rayon Sports mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’ikipe ndetse no kongera ubushobozi bwayo mu bijyanye n’imari n’ibikoresho.

Iby’ingenzi bikubiye muri ayo masezerano

Amakuru aturuka hafi y’iyi kipe avuga ko Airtel yemeye gushyigikira Rayon Sports mu buryo butandukanye. Mu byo byitezwe harimo:

Gutanga bus (imodoka nini) ikipe izajya igendamo mu ngendo zayo z’imikino.

Kwamamaza Airtel ku modoka y’ikipe no ku byapa byamamaza promotions zayo.

Kwamamaza kuri stade mu mikino Rayon Sports yakiriye, aho Airtel izajya igaragara nk’umuterankunga w’ingenzi.

Ikindi cyavuzwe ni uko abanyamuryango ba Rayon Sports basabwa gukoresha simcard za Airtel, mu rwego rwo gushyigikira umuterankunga mushya w’ikipe.

Amafaranga azinjira muri Rayon Sports

Nubwo ibisobanuro byose by’amasezerano bitaratangazwa ku mugaragaro, amakuru ari kuvugwa agaragaza ko Rayon Sports ishobora kuzajya ihabwa arenga miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka, hatabariwemo bus izahabwa.

Ibi bishobora kuba intambwe ikomeye mu kongerera ikipe ubushobozi bwo kwiyubaka no guhangana ku rwego rwo hejuru.

Ariko imikino iracyari ingenzi muri Murera

Nubwo aya makuru ari meza ku bakunzi ba Murera, ubuyobozi n’abakinnyi barasabwa kutirara, kuko ikipe ifite imikino ikomeye iri imbere:

Rayon Sports vs Al Merrikh – ku wa Mbere (Kigali Pelé Stadium)

Rayon Sports vs Police FC – ku wa Kane (Kigali Pelé Stadium)

Rayon Sports vs Gasogi United – ku Cyumweru (Kigali Pelé Stadium)

Ubutumwa ku bafana

Abafana ba Rayon Sports barasabwa kuza ku bwinshi kuri stade gushyigikira ikipe yabo. Amafaranga ava ku matike yo kwinjira kuri stade ni ingenzi cyane kuko afasha ikipe guhemba abakinnyi no gukomeza ibikorwa byayo bya buri munsi.

Icyo abafana bahurizaho ni kimwe:
“Murera imbere, intsinzi ni iya Rayon!”

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post