Nyuma y’Imyaka 19 y’Ubusa, AC Milan Yahisemo Gusenya Byose

Ntucikwe!

‎Hari amakipe agira ibihe bibi ariko agakomeza kwizirika ku buyobozi bwayo, hanyuma hari n’afata icyemezo gikomeye cyo gusenya byose kugira ngo yongere yubake bushya. AC Milan isa n’iyahisemo inzira ya kabiri nyuma yo gukora impinduka zikomeye cyane zafashwe nk’itangiriro ry’ibihe bishya muri iyi kipe y’amateka yo mu Butaliyani.

‎Nyuma y’igihe kinini abafana ba Milan batishimira aho ikipe igeze, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gukora icyo bamwe bari kwita “grand nettoyage”, aho hafi abayobozi bose bakomeye basezerewe hasigara nyir’ikipe wenyine.

‎Ibi bibaye nyuma y’uko AC Milan isoje undi mwaka uteye agahinda ku bafana bayo. Mu myaka ine ishize, iyi kipe ntiyabashije kongera gutwara Serie A, ibintu byatumye abafana batangira kwibaza niba Milan ikiri ya kipe itinyitse yahoraga ihanganye ku rwego rwo hejuru mu Butaliyani no ku mugabane w’u Burayi.

- Kwamamaza -

‎Ikintu cyarushijeho kubabaza abakunzi b’iyi kipe ni uko hashize imyaka 19 yose AC Milan idatwara igikombe cya UEFA Champions League, kandi ari imwe mu makipe afite amateka akomeye cyane muri iri rushanwa. Kuba yaranabuze itike ya Champions League ku munsi wa nyuma wa shampiyona byabaye nk’igitonyanga cyuzuje igikombe cy’umujinya ku buyobozi ndetse n’abafana.

AC MILAN YARI IMAZE IGIHE ITITWARA NEZA

‎Mu bantu bamaze gusezererwa harimo Massimiliano Allegri wari umutoza mukuru w’ikipe, Igli Tare wari directeur sportif, Geoffrey Moncada wari directeur technique ndetse na Giorgio Furlani wari administrateur délégué. Ni impinduka zidasanzwe kuko zigaragaza ko ubuyobozi bwa Milan butagishaka gukomeza ibintu uko byari bisanzwe.

‎Amakuru ava mu Butaliyani avuga ko abayobozi ba Milan bashaka gutangiza umushinga mushya uzubakira ku bakinnyi bafite inyota, uburyo bushya bwo kuyobora ikipe ndetse no kongera kubaka izina rya AC Milan ku rwego mpuzamahanga.

‎Abafana Ba Milan Bari Hagati y’Icyizere n’Impungenge

Nubwo hari abafana benshi bishimiye izi mpinduka bavuga ko zari zaratinze, hari n’abafite impungenge ko gusenya ubuyobozi bwose icyarimwe bishobora guteza ikibazo gikomeye igihe hataraboneka abasimbura bafite ubushobozi bwo gusubiza ikipe ku rwego rwo hejuru.

‎Abakunzi ba Milan bibuka neza ibihe byiza ikipe yagiraga mu myaka ya 2000 ubwo yari ifite abakinnyi b’ibihangange nka Paolo Maldini, Kaká, Andrea Pirlo ndetse na Andriy Shevchenko. Icyo gihe AC Milan yari ikipe itinyitse cyane mu Burayi ndetse gutwara ibikombe byari ibintu bisanzwe.

‎Ariko uko imyaka yagiye ishira, ibintu byatangiye guhinduka. Ikipe yatakaje igitinyiro, ihura n’ibibazo by’imiyoborere, igura abakinnyi badatanga umusaruro uhagije ndetse inananirwa guhangana n’andi makipe akomeye nka Inter Milan, Juventus cyangwa Napoli.

‎Kubura Champions League uyu mwaka byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko ibintu bitakomeza uko byari bimeze. Ni yo mpamvu ubuyobozi bwahisemo gukora impinduka zikomeye aho gutegereza indi myaka y’ibibazo.

‎Ubu ikibazo kiri kwibazwa cyane ni kimwe: Ese izi mpinduka zizazana AC Milan nshya ishobora kongera kuba igihangange cy’u Burayi? Cyangwa ikipe irimo kwinjira mu kindi gihe cy’urujijo no kubaka bundi bushya bishobora gufata imyaka myinshi?

‎Abafana ba Milan bategereje kureba amazina mashya azinjira muri iyi kipe, cyane cyane umutoza mushya ndetse n’abazafata imyanya ikomeye mu buyobozi. Ikizere gihari ni uko Milan isa n’iyamaze kubona ko igihe cyo gukomeza kwihanganira gutsindwa no kubaho mu mateka gusa cyarangiye.

‎Niba iyi “grand nettoyage” izatanga umusaruro cyangwa itazawutanga, igihe ni cyo kizabitanga. Ariko ikigaragara ubu ni uko AC Milan yatangiye urugamba rushya rwo gushaka gusubira aho yahoze ariho ku isonga rya ruhago y’u Burayi.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu