Tuesday, September 8, 2026

Israel: Abategetsi bamwe begujwe nyuma yo gitsindirwa muri Iran

Ntucikwe n'Iyi:

Umunsi kuwundi hashize amezi atandatu Israel na America batangije intambara kuri Iran, urebye ibintu abategetsi b’ibi bihugu bavugaga batangiza intambara bose bahurizaga ku kuba ari intambara itazatinda kandi ikazasiga ihinduye ubutegetsi uko babyifuza. 

Gusa bidatinze yaba Israel cyangwa America basigaye basaba ko habaho agahenge nyuma yokubona ko Iran atari agafu k’imvugwarimwe.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Ibi byaje no gukunda koko agahenge kagerwaho ndetse nyuma intambara iza gusubukurwa hagati ya Iran na Amerika ariko Israel ntiyayigarutsemo kuva ubwo mu kwezi kwa kane, ubu tugeze mukwa munani yarabyihungije kandi ariyo ubwa mbere yari ibifitemo imbaraga. 

Ibyo byasize icyasha gikomeye ndetse n’umwiryane mu butegetsi bwa Israel ndetse n’amahanga yose abita gashozantambara kandi yaranabananiye.

Kuri ubu umuyobozi mukuru wa Mossad Roman Gofman yamaze kwirukana bamwe bategetsi bakuriye ubutasi, aha harimo nk’uwari ukuriye ubutasi burebana n’intambara ya Iran, uyu yazize kuba umugambi bari bateguye wo guhirika ubutegetsi bwa Iran warapfubye. 

Uyu wirukanywe yari yagiye kuri uyu mwanya mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, bikaba bigaragaza neza ko inshingano ze zari ugusenya Iran gusa none bikaba byarabananiye. 

Bari biyemeje ko bagomba kwifashisha udutsiko tumwe na tumwe two muri IRAN imbere ndetse nabo bagashyiraho akabo bakabafasha gukuraho ubutegetsi bagashyiraho abo bashaka, bakorana nabo. 

Amerika na Israel bakekaga ko nibamara kwica Ali Khamenei wari uyoboye, bazaba bafite Iran mu biganza byabo gusa ntabwo byabakundiye kuko hahise hajyaho umuhungu we ahubwo ababera mubi kurushaho. 

Amakuru muri politiki y’isi nihano uyasanga. Turi Thenewsjam. 

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Umunyamakuru wa TV muri Misiri yakatiwe urwo gupfa

Umunyamakuru wa televiziyo wo muri Misiri, Sarah Khalifa w’imyaka 39, yakatiwe igihano cy’urupfu hamwe n’abandi bantu 11, nyuma yo...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -