AKA KANYA

Amashusho ya “Bully” ya Kanye West Avugisha Benshi

Ese kuki amwe mu mashusho ya “Bully” ya Kanye West yavugisha benshi?

Mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2026, umuraperi w’Umunyamerika Kanye West yashyize hanze album ye nshya yise Bully, ikaba ari album ye ya 12 mu muziki. Iyi album yaje imaze igihe kirekire irimo gutegurwa no gusubikwa inshuro nyinshi, ibintu byayihaye uburemere budasanzwe mu maso y’abakunzi b’umuziki ku isi.

Album Bully yasohotse ku wa 26 Werurwe 2026, aho yabanje kumurikwa mu buryo bw’igitaramo cyo kuri internet (livestream) cyanyuze ku rubuga rwa YouTube, mbere yo gushyirwa ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki zirimo Spotify. Iyi nzira yo kuyimurika yatumye igera ku bantu benshi mu gihe gito cyane, ikiyongera ku kwamamara kwayo kuva ku munsi wa mbere.

Mu bijyanye n’imibare, Bully yagaragaje imbaraga zikomeye mu buryo yakiriweho. Mu masaha 24 ya mbere gusa isohotse, iyi album yageze kuri miliyoni zirenga 30 z’ama-streams kuri Spotify, nyuma yaho imibare ikomeza kuzamuka igera hafi kuri miliyoni 50. Ibi byayigize imwe mu ma-album yageze ku mibare ihanitse mu gihe gito cyane mu mwaka wa 2026, bigaragaza ko Kanye West akomeje kugira ijambo rikomeye ku mbuga zigezweho z’umuziki.

Mu rwego rwo kurushaho kuyigira album ikomeye, Kanye West yakoranye n’abahanzi batandukanye bazwi ku rwego mpuzamahanga. Muri bo harimo Travis Scott bagaragaranye mu ndirimbo “Father”. Uretse uyu muhanzi, iyi album igizwe n’indirimbo nyinshi zifite umwihariko, zirimo izari zaramaze gusohoka mbere nka “Beauty and the Beast” na “Preacher Man”, zikaba zaragize uruhare mu gutuma iyi album itangira kuvugwa cyane itarasohoka. Ndetse akarusho imwe muri video zigize ino album yayobowe n’umugore we bianca.

Kanye West n’umukunzi we  Bianca Censori.

Nubwo iyi album yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki, ntibyayibujije kuzana impaka zitandukanye. Kimwe mu byavugishije abantu cyane ni ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya AI mu muziki. Kanye West yabanje gutangaza ko akoresha iri koranabuhanga, ariko nyuma aza kubihakana, avuga ko iyi album yakozwe mu buryo busanzwe nta AI yakoreshejwemo. Ibi byateje urujijo mu bakurikiranira hafi ibikorwa bye.

Ikindi cyagarutsweho cyane ni amagambo ari muri zimwe mu ndirimbo zigize Bully, aho bamwe bayashimye nk’uburyo bwo kugaragaza ubuzima bwite bw’umuhanzi, mu gihe abandi bayafashe nk’ateye impaka. Iyi album igaruka cyane ku buzima bwa Kanye West, harimo ibibazo byo mu muryango, ubuzima bwo mu mutwe, ndetse n’ukwicuza ku bimwe mu bikorwa bye byabanje.

Mu buryo bwo kwamamaza, Kanye West yakoresheje inzira zidasanzwe zirimo gushyira hanze filime ngufi iherekeza iyi album, ndetse anifashisha umwana we mu kuyimenyekanisha. Ibi byatumye irushaho gukurura amatsiko y’abakunzi b’umuziki no kongera ubukana mu buryo yakiriweho.⁩

Father niyo ndirimbo yabaye directed by Bianca

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post