AKA KANYA

‎Inkuru y'ibi byamamare byombi imeze nka filimi z'uruhererekane

Cardi B yasutse amarira ku rubyiniro, Avuga ko Akumbuye Offset: Ibyabereye muri concert ye i New York byavugishije Benshi



Byari byitezwe ko Cardi B aza gukora igitaramo gisanzwe cyuzuyemo imbaraga nyinshi kurubyiniro n’imyidagaduro itandukanye irimo udushya twinshi akorera abaje mu gitaramo cye.Abafana bari bateraniye muri Madison Square Garden i New York City biteguye kuririmba no kwishimira indirimbo ze zikunzwe cyane.

‎Mu ntangiriro, byose byari biri ku murongo. Umuziki wari mwinshi abafana bafite ibyishimo na Cardi B ari ku rubyiniro afite confidence nk’ibisanzwe. Ariko uko igitaramo cyakomezaga ibintu byatangiye guhinduka buhoro buhoro, bigana ku kintu nta n’umwe wari witeze.


‎‎Mu gihe yari ageze hagati mu gitaramo, Cardi B yatangiye kuririmba indirimbo ifitanye isano n’umubano we na Offset. Icyo gihe umwuka wari aho wahise uhinduka. mu ijwi rye yagize ikiniga, atangira kugaragaza amarangamutima. Hashize akanya gato biranga neza neza, ijwi riracika. Mu kanya gato gusa, atangira kurira amarira menshi imbere y’imbaga y’abantu ibihumbi.

‎Abari aho bose bacecetse, batungurwa no kubona uwo basanzwe babona nk’umunyembaraga, agaragaza intege nke ze ku mugaragaro. Yagerageje gukomeza kuririmba ariko biranga, amarangamutima aramurenga. Ari mu marira, Cardi B yavuganye n’abafana be atari nk’umustar, ahubwo nk’umuntu usanzwe uri mu rukundo rutoroshye.

‎Mu buryo butaziguye umuraperi Cardi B yongeye gushimangira ko akumbuye offset. Yongeyeho ko yifuza ko bashobora kongera kubaka umubano wabo, asobanura ko ibyo asaba atari byinshi ahubwo ashaka ko ahinduka, akaba umugabo mwiza kurushaho. Aya magambo ye yakoze ku mitima ya benshi bari aho, kuko byari ibintu ubona ko abantu benshi bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi.


Inkuru y’ibi byamamare byombi imeze nka filimi z’uruhererekane

‎Umubano wa Cardi B na Offset ntiwigeze woroha. Wagiye urangwa n’ibibazo gutandukana no gusubirana ndetse n’inkuru nyinshi zagiye zigarukwaho mu itangazamakuru. Vuba aha, havuzwe byinshi ku bijyanye n’umukinnyi wa NFL Stefon Diggs, ibintu byatumye abantu benshi bongera kuvuga kuri uyu mubano. Nubwo bimeze bityo, ayo marira ya Cardi B yerekanye ko urukundo rwe rutigeze rushira.


‎Abafana nabo ibyabaye Byarabakoze Ku mutima cyane  dore ko mu nzu y’ibitaramo igitaramo cye cyaberagamo ibintu byahindutse burundu. Abafana batangiye kumuha imbaraga, bamwereka urukundo bamwe batangira no kurira. Byari akanya kadasanzwe aho umuhanzi n’abafana bahuriye ku marangamutima amwe. Ntabwo byari bikiri igitaramo gusa ahubwo byabaye nakanya kuri uyu muhanzi yo gusuka amarangamutima ye hasi. Ku mbuga nkoranyambaga amashusho yahise akwirakwira, abantu batandukanye bagaragaza ibitekerezo byabo. Hari abashyigikiye Cardi B ku kuba yagaragaje amarangamutima ye abandi basaba Offset kwisubiraho ndetse n’abavuze ko byabateye agahinda.


‎Ibyabaye muri kiriya gitaramo byagaragaje ko n’ibyamamare bigira amarangamutima nk’abandi bose. Cardi B ntiyari yateguye kuririra ku rubyiniro, ariko byaje gutungurana.Bigaragaza ko urukundo rusaba imbaraga guhinduka no kwitanga. Ntabwo yasabaga ibintu bidashoboka yasabaga gusa ko uwo akunda aba mwiza kurushaho.iri n’isomo rifite icyo risobanuye kuri buri muntu wese wigeze gukunda undi, akifuza ko ibintu byagenda neza.

‎Inkuru y’ibi byamamare byombi imeze nka filimi z’uruhererekane

Cardi B yagaragaje ko nyuma y’icyubahiro n’ubwamamare ari umuntu usanzwe ufite umutima ushobora kubabara.Nubwo ejo hazaza h’umubano we na Offset hataramenyekana neza, ikintu kimwe gihari ni uko acyimukunda.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post