Wednesday, September 9, 2026

Hamenyekanye ukuri gushya kuri Fally Ipupa na Colette uherutse kumuteza imbuga

Ntucikwe n'Iyi:

Inkuru imaze iminsi ivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ivuga kuri Fally Ipupa na Colette Tuzaa yongeye gufata indi sura, nyuma y’umunyamakuru wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Israël Mutombo, gutanga amakuru atandukanye n’ibyari bimaze kumenyekana.

Israël Mutombo avuga ko, nyuma yo kuvugana n’abantu bari hafi y’aba bombi, Fally Ipupa na Colette Tuzaa batigeze bagirana umubano w’urukundo, ahubwo ko Colette yari umufana w’uyu muhanzi wari ufite umwanya wihariye wo kumugeraho.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Uyu munyamakuru avuga ko Colette yari “VIP fan” wa Fally, ndetse ko aba bombi bari basanzwe bafitanye umubano ushingiye ku kuba yari umufana w’umuhanzi ukomeye.

Israël Mutombo kandi yavuze ko Colette Tuzaa yaba yarashakaga ubufasha mu bintu bitandukanye muri RDC, birimo kwandikisha fondasiyo ye no kubona pasiporo ya Congo.

Avuga ko Colette yari afite ikarita y’itora ya Congo ariko akaba atari afite pasiporo y’iki gihugu.

Nk’uko uyu munyamakuru abivuga, ikipe ya Fally Ipupa ntiyigeze yinjira muri ibyo bikorwa, kubera ko hari ibibazo byari bikiriho ku bijyanye n’amateka n’ubwenegihugu bwa Colette.

Collette umaze iminsi anyeganyeje imbuga kubera gushyira hanze yita ko ari ubwo fally ipupa

Ibi bisobanuro bishya byongeye gutera urujijo ku nkuru yari imaze iminsi ikwirakwira.

Israël Mutombo avuga ko kuba Colette yarabonaga Fally kenshi ndetse bakagira umubano wa hafi bishobora kuba byaratumye abantu bumva ko hagati yabo hari urukundo rwihariye, nyamara we akavuga ko nta mubano w’abakundana wigeze ubaho.

SOMA IYO BIJYANYE : Fally Ipupa mumazi abira nyuma yuko inkumi yiyemeje kumuteza isi…(AMAFOTO)

Icyakora, ibi ni ibivugwa na Israël Mutombo, nyuma y’amakuru avuga ko yavuganye n’ababigizemo uruhare. Ntabwo byonyine bihagije kugira ngo hemezwe burundu uko umubano wa Fally Ipupa na Colette Tuzaa wari umeze.

Kugeza ubu rero, inkuru iracyafite ibibazo byinshi kurusha ibisubizo, kandi abantu bakomeje kwibaza icyari gihishe inyuma y’umubano wa hafi w’aba bombi.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Umunyamakuru wa TV muri Misiri yakatiwe urwo gupfa

Umunyamakuru wa televiziyo wo muri Misiri, Sarah Khalifa w’imyaka 39, yakatiwe igihano cy’urupfu hamwe n’abandi bantu 11, nyuma yo...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -