Hari igihe amafaranga atangira gusenya ibintu urukundo rwari rumaze imyaka rwubatse.
Ni ko byagenze kuri P-Square, rimwe mu matsinda akomeye Afurika yigeze igira.
Mu gihe benshi bibwiraga ko amakimbirane hagati ya Peter Okoye (Mr P) na mukuru we Jude Okoye ari mu nkiko gusa, Peter yongeye kuyagarura ku mugaragaro, avuga amagambo agaragaza uburyo yumva yahemukiwe n’umuryango we.
Mu mashusho yashyize hanze, Peter yavuze ko ikimubabaza atari amafaranga gusa, ahubwo ari uko ngo umuntu yizeraga kurusha abandi ari we yumva wamutengushye.
Yagize ati:
“Ibi ni byo guhemukirwa gukomeye nigeze gukorerwa n’umuryango wanjye.”
Peter yavuze ko amaze kubona inyandiko zimwereka ko amafaranga y’indirimbo za P-Square yakomeje kwinjira kuri konti yitwa Northside Music, konti avuga ko atigeze amenyeshwa ko ibaho na rimwe, mbese bikagirwa ibanga kandi ari company y’amakuru wabo, maze ikajya yakira akayabo kamafaranga avuye mumiziki bakoze, ntaboneho nifaranga rimwe.
Ikibazo cye gikomeye ni kimwe.
Niba amafaranga yahinduriwe indi konti, ni nde wabitanzeho uburenganzira?
Peter yavuze ko ayo mafaranga ngo agera kuri miliyoni 1.2 z’amadolari, ndetse ko ibi byose byatangiye na mbere y’uko P-Square itandukana mu 2017.
Icyakora ntiyigeze ashinja Jude gusa.
Mu mvugo ye, yanavuze ko kugeza ubu atazi niba Paul Okoye (Rudeboy) hari icyo yaba yari abiziho cyangwa niba na we yarabaye mu rujijo nk’uko nawe byari bimeze.
Ariko Jude Okoye ntiyigeze aceceka.
Mu mashusho mashya yashyize hanze, Jude yavuze ko Peter ari kubeshya abantu agamije kubakururira amarangamutima.
Yavuze ko ibibazo byose Peter ari kuvuga byamaze gusuzumwa n’inzego z’ubutabera ndetse bikaba bikiri mu rukiko.
Yanerekanye inyandiko avuga ko zigaragaza ko Peter yari afite uburenganzira busesuye kuri konti za P-Square ndetse ko yakiraga umugabane we w’amafaranga nk’uko byari biteganyijwe.
Jude yavuze kandi ko kuva uru rubanza rwatangira, konti ze za banki, pasiporo ye n’izindi nyandiko zafunzwe, ariko ko yiteguye kwakira icyemezo cy’urukiko.
Yagize ati:
“Nibaramuka bagaragaje ko natwaye n’idolari rimwe ritari iryanjye, nibanjyane muri gereza.”
Mu gihe aba bavandimwe bakomeje kuvugana banyuze ku mbuga nkoranyambaga aho kuvuganira mu rugo, abafana ba P-Square bakomeje kwibaza niba koko hari umunsi bazongera kubabona bahagaze ku rubyiniro rumwe.
Kuko uko iminsi ishira, ikibazo ntikikiri amafaranga gusa.

Cyahindutse ikibazo cy’icyizere, umuryango n’ubucuti bw’abavandimwe bwigeze kubaka rimwe mu matsinda akomeye Afurika yigeze igira.
Ushobora kwirebera video zose uyu muhanzi Mr. P yashyize hanze avuga uko yagiye acibwa inyuma nabo yita abavandimwe cyane cyane aho atunga urutoki mukuru wabo witwa Juda, ibi byanatumye benshi mubabakurikirana banenga cyane uyu mukuru wabo, yewe bamwe ntibazuyaje kuvuga bati “uri yuda isikariyoti nkuko witwa koko”
Hari umuntu wigeze kuvuga ati burya rero ahari amafaranga haba hari namahirwe menshi yo kumeneka n’amaraso ibi bikomeza gutuma benshi bavuga ko gukorana business n’umuryango biba birimo risk nyinshi kurusha kudakorana nabo. Ese wowe ubitekerezaho iki?



