Umuhanzi Chris Brown yanenze Depite Venton Jones wo muri Texas, nyuma y’uko uyu munyapolitiki asabye imbabazi kubera ishimwe yahaye uyu muhanzi, ryateje impaka ku mbuga nkoranyambaga.
Ku wa 12 Nzeri 2026, Jones na Depite Jasmine Crockett bagaragaye ku rubyiniro mu gitaramo cya Chris Brown na Usher cyabereye i Arlington, muri Texas. Bahaye aba bahanzi icyemezo kibashimira uruhare bagize mu muziki n’imyidagaduro.
Gusa, iryo shimwe ryakurikiwe n’abanenga icyemezo cyo guha Chris Brown igihembo, bitewe n’amateka ye ajyanye n’ibibazo by’urugomo. Jones yaje gusaba imbabazi, avuga ko atari agamije kongera kubabaza abagore n’abandi barokotse ihohoterwa ryo mu ngo.


Chris Brown ntiyishimiye uko ibintu byagenze. Mu butumwa yashyize kuri Instagram, yavuze ko ari bo bamusanze bamushyikiriza iryo shimwe, atari we warisabye. Yanenze Jones, amushinja guhindura imyitwarire no gusaba imbabazi kubera ko atashakaga gutakaza amajwi n’inkunga y’abamutora.
Brown yanavuze ko atagishaka iryo shimwe, asaba ko bamureka agakomeza kwita ku bafana bishyuye amatike kugira ngo bamushyigikire.
Ibi byakurikiye ubundi butumwa Brown yari yashyize hanze ashimira Jones na Crockett ku ishimwe bamuhaye, ndetse asaba imbabazi Crockett kubera impaka zashoboraga kumugeraho.
Wowe ubibona ute? Ese Chris Brown yari afite impamvu yo kurakazwa n’imbabazi za Jones, cyangwa depite yari akwiriye kuzisaba nyuma y’impaka zavutse?




