Chris Brown yongeye kwisanga mu bibazo by’amategeko nyuma y’aho urukiko rwo muri Los Angeles rumutegetse kwishyura hafi miliyoni 13 z’amadolari y’Amerika nk’indishyi ku wahoze amukorera wo mu rugo, wakomerekejwe bikomeye n’imbwa ye mu 2020.
Nyuma y’urubanza rwamaze ibyumweru bibiri, inteko y’abacamanza yemeje ko Chris Brown hamwe n’ikigo cye Black Pyramid LLC bagomba kwishyura Maria Avila miliyoni 12.9 z’amadolari kubera uburangare bwatumye icyo gitero kiba.
Yavuze ko imbwa yamuciye inyama ikamusigira ubumuga
Mu buhamya bwe imbere y’urukiko, Maria Avila yavuze ko icyo gitero cyabaye mu 2020 ubwo yari agiye kujugunya imyanda mu rugo rwa Chris Brown ruherereye i Tarzana muri California.
Yavuze ko imbwa ya Chris Brown yitwa Hades, ipima hafi ibiro 90, yamusagariye ikamukomeretsa bikomeye, imuca inyama nyinshi ku kuboko no mu maso.
Avila yavuze ko icyo gitero cyamusigiye ubumuga buhoraho, harimo n’ibibazo byo kugenda neza ndetse n’ibikomere bitazashira ku mubiri we.
N’umuryango we wagenewe indishyi
Urukiko ntirwahaye indishyi Maria Avila gusa.
Mushiki we Patricia Avila, wari nawe uri mu kazi uwo munsi, yahawe ibihumbi 885 by’amadolari, mu gihe umugabo wa Maria, Oscar Olivo, yahawe ibihumbi 50 by’amadolari kubera ingaruka iki gitero cyagize ku muryango.
Chris Brown yavuze ko yagize ubwoba
Mu rubanza, Chris Brown yemeye ko yasanze Maria Avila aryamye hasi yuzuye amaraso.

Yavuze ko amaraso yamuteye ubwoba cyane ndetse ko yahise ava aho byabereye nyuma yo kugirwa inama n’umujyanama we, kubera impungenge z’uko itangazamakuru ryari kubihindura inkuru ikomeye.
Yagize ati:
“Amaraso yarantunguye cyane. Nari nkiri mu gihirahiro.”
Yanavuze ko atifuzaga ko ijwi rye ryumvikana mu guhamagara ubutabazi cyangwa ngo agaragare igihe polisi yageraga aho byabereye, kuko yumvaga byari guteza urusaku rukomeye mu bitangazamakuru.
Yavuze ko yari yarababuriye
Chris Brown yanabwiye urukiko ko mbere y’icyo gitero yari yaraburiye Maria Avila na mushiki we kutegera izo mbwa, kuko zitari inshuti n’abantu.
Ariko abo bagore bo babihakanye, bavuga ko batigeze babwirwa ayo mabwiriza. Banongeyeho ko ikibazo cy’ururimi hagati yabo na Chris Brown cyari gutuma ibiganiro nk’ibyo bitanashoboka.
Uyu muhanzi yavuze ko yari atunze iyo mbwa mu rwego rwo kwirinda abantu bakunze kumukurikirana cyangwa kumutoteza.
Ibibazo bye n’amategeko birakomeje
Iki cyemezo cy’urukiko kije mu gihe Chris Brown akomeje urugendo rw’ibitaramo ari kumwe na Usher.
Icyakora, si cyo kibazo cyonyine cy’amategeko afite. Mu mezi ari imbere ategerejwe no kuburana mu United Kingdom ku byaha akekwaho bifitanye isano n’imirwano yabereye muri club y’ijoro mu 2023.
Muri uru rubanza, Chris Brown yahakanye ibyaha byose aregwa, birimo gukomeretsa producer w’umuziki no gukoresha icupa rya tequila nk’intwaro.
Nubwo akomeje kwitwara neza mu muziki no ku rubyiniro, uru rubanza rwongeye kwibutsa benshi ko ubuzima bwe bwakunze kurangwa n’impaka n’ibibazo by’amategeko bikunze kugaruka kenshi.



