Nyuma y’igihe bamwe batekerezaga ko yamaze gusubira inyuma, Justin Drew Bieber yongeye gutungura isi y’umuziki, asubira ku mwanya wa mbere mu bahanzi bumvwa cyane ku rubuga rwa Spotify. Ibi ntibyabaye impanuka, ahubwo byakomotse ku gitaramo gikomeye yakoze cyasize benshi batunguwe kandi bongeye kumwiyumvamo.
Coachella yahinduye byose
Mu minsi ishize, Justin Bieber yagaragaye mu iserukiramuco rikomeye rya Coachella, aho yitabiriye nk’umuhanzi mukuru. Ni igitaramo kitari gisanzwe kuko cyari gifite ubuhanga, amarangamutima ndetse n’uburyo bushya bwo kwegera abafana.
Abari aho bavuga ko Justin yagaragaje ubuhanga buhanitse ku rubyiniro, yifashisha ijwi rye risanzwe rizwiho ubuhanga ndetse n’imyitwarire yihariye ituma abafana bamwiyumvamo.
Ariko icyarushijeho gutuma abantu bongera kumukunda ni uburyo yahisemo gusubiza abakunzi be mu bihe byashize.
Indirimbo za kera zongeye kubyutsa amarangamutima
Ari ku rubyiniro, Justin yibanze cyane ku ndirimbo zamugize icyamamare nka Love Yourself, Baby yakoranye na Ludacris, n’izindi nyinshi zakunzwe cyane ku isi.
Izi ndirimbo ntizashimishije gusa abari aho, ahubwo zasubije abantu benshi ku bihe byiza by’umuziki we, bituma bongera kuzishaka no kuzumva ku bwinshi.
Ariko ntabwo byari ibyo gusa.
Amayeri mashya yatumye abantu bamukunda kurushaho
Mu buryo butari busanzwe, Justin yafashe laptop ye atangira gucuranga indirimbo ze za kera, agacishamo amashusho ye yo mu bihe byashize arimo asekeje, ababaje ndetse n’ayamugaragazaga mu bihe bikomeye yanyuzemo.
Ibi byakoze ku mitima ya benshi, kuko byagaragaje ko atakiri wa muhanzi wihisha ibikomere bye, ahubwo ko yamaze kubyakira no kubivamo.
Bamwe mu bakurikiranye icyo gitaramo bavuze ko cyari nk’inkuru y’ubuzima bwe iri kuvugirwa ku rubyiniro.
Spotify yahise ihindura imibare
Nyuma y’iki gitaramo cya Coachella, ibintu byahise bihinduka ku rubuga rwa Spotify.
Indirimbo za Justin Bieber zirimo Love Yourself, Stay na Beauty and a Beat zongeye kumvwa cyane ku rwego rwo hejuru, bituma ahita yisubiza umwanya wa mbere mu bahanzi bumvwa cyane kuri uru rubuga.
Iyi ni intsinzi ikomeye kuko yari amaze imyaka igera ku icumi atari ku mwanya wa mbere kuri uru rwego.
Ubu Justin Bieber ageze ku bantu barenga miliyoni 138 bamwumva buri kwezi kuri Spotify, asiga ku mwanya wa kabiri Bruno Mars ufite abarenga miliyoni 137.
Si ibyo gusa, kuko Justin yinjiye no mu bahanzi bake cyane bamaze kumvwa inshuro zirenga miliyari 70 kuri uru rubuga.
Ari kumwe n’ibihangange nka The Weekend, Taylor Swift, Drake na Bad Bunny.

Subira inyuma gato… byose byatangiye kera
Abakurikiranira hafi umuziki bazi neza ko Justin Bieber si mushya kuri uru rwego.
Yaherukaga kugera ku isonga mu mwaka wa 2015, ubwo yashyiraga hanze album ye Purpose, yariho indirimbo zakunzwe cyane nka Sorry, What Do You Mean n’izindi.
Ariko imyaka yakurikiyeho ntiyamworoheye, aho yahuye n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima n’umwuga.
Kugaruka kwa Justin Bieber ku mwanya wa mbere si inkuru isanzwe. Ni inkuru y’umuhanzi wanyuze mu bihe bikomeye, akabivamo, akagaruka afite imbaraga nshya.
Ikibazo gisigaye ni kimwe
Ese Justin Bieber agiye kongera kuguma ku isonga, cyangwa ni intangiriro y’indi ntambara nshya mu muziki?




