Wednesday, September 9, 2026

Yatawe muri yombi nyuma yo gushinjwa kwiba indirimbo itari yanasohoka

Ntucikwe n'Iyi:

Uyu mugabo watawe muri yombi bivugwa ko yabashije gufungura imodoka yari iparitse maze akiba agakoresho (hard drive) kari kariho indirimbo ya Beyonce itarajya hanze, uyu yamaze gukatirwa imyaka 2 muri gereza.

Kelvin Evans w’imyaka 41 yahamwe n’ibyaha birimo kwinjira mu modoka y’abandi bitemewe n’amategeko ndetse no kwinjirira imitungo y’abandi ni icyaha bivugwa ko yakoze mu mwaka wa 2025 mu mujyi wa Atlanta muri Amerika, uretse imyaka 2 yakatiwe uyu yanahawe igihano cy’indi myaka 3 isubitse, bivugwa ko imodoka uyu yinjiyemo yari iparitswe n’umubyinnyi wa Beyonce kuwa 8 Nyakanga 2025, ni mugihe Beyonce yarari gutegura ibitaramo muri uwo mujyi.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Abasore bari baparitse iyo modoka batunguwe no kugaruka bagasanga imodoka yabo yamenwe ikirahure ndetse na bimwe mu bintu byabo byibwe ndetse abagenzacyaha ntibabashije kugaruza ibyo bintu birimo na Disk yaririho iyo ndirimbo nshya.

Aba babyinnyi ba Beyonce ku rukiko bavuze ko bimwe mubyo bibwe icyo gihe harimo mudasobwa ebyiri za macbook, ekuteri zihenze, imyenda ndetse niyo hard disk yaririho indirimbo zitarasohoka za Beyonce.

Bimwe mu byakomeje urubanza nuko uretse izo ndirimbo hari harimo n’amakuru y’ibanga ya Beyonce byose bikaba byaribwe. 

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Umunyamakuru wa TV muri Misiri yakatiwe urwo gupfa

Umunyamakuru wa televiziyo wo muri Misiri, Sarah Khalifa w’imyaka 39, yakatiwe igihano cy’urupfu hamwe n’abandi bantu 11, nyuma yo...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -